Ubuhamya bw’abarwayi_abavuwe uburwayi bwo mu mutwe bafashwa kwihangira imirimo
Abivuriza indwara zo mu mutwe ku bitaro bya Butaro no mu bigonderabuzima biri mu karere ka Burera bishimira ubuvuzi bahabwa bakanafashwa kwibeshaho bakora imirimo y’amaboko nyuma yo gukira indwara zo mu mutwe.
Abasaga 400 nibo babarizwa mu matsinda akora imirimo itandukanye y’amaboko irimo iy’ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori bafashwamo n’umuryango Inshuti Mu Buzima (Partners In Health).
IRAFASHA Jeannette, 23, avuga ko yagize uburwayi bwo mu mutwe aho yarangwaga no guhora agwa hasi, agahwera kandi agahora aribwa umutwe. Uburwayi bwe bwabaye intandaro yo kureka ishuri atarangijwe kwiga amashuri yisumbuye ariko nyuma yo kuvurwa no gukurikiza inama za muganga ubu akaba yarakize akongera akiga akaba anakora imirimo hamwe n’abandi bahuriye mu itsinda rikora inkweto.
“Nafashwe ndibwa umutwe cyane kandi ngahora ngwa hasi bakanansukira amazi kugira ngo nkanguke ariko naje kugana ikigonderabuzima abaganga baramfasha, bampa gahunda ngomba kubahiriza yo kujya guhura na muganga none ubu narakize nkora akazi nk’abandi bose, ndetse nasubiye kwiga, ubu ndangije ayisumbuye.”
Nyuma yo kongera kwisanga mu bandi, Jeannette ashimira ubuyobozi n’ umuryango Inshuti Mu Buzima, PIH, ubafasha kubona ibikoresho n’urushoro mu mwuga bahuguriwe wo kudoda no gukora inkweto.
‘Ndashima cyane ubuyobozi buriho na Partners, PIH, bo batwegereje ubuvuzi kandi bagakomeza kudukurikirana kugira ngo tubashe kwibeshaho mu miryango yacu. Abavugaga ko hari ibyo abo mu muryango banterereje ubu duhurira mu kazi mbaha serivisi nabo banyishyura. Ibyo byose mbikesha PIH n’ubuyobozi bwacu.’
Niyibizi J Baptiste na we avuga ko yagize uburwayi bwo mu mutwe, amara igihe kinini yiruka ku gasozi ndetse akarara hanze ku buryo ntacyo yabashaga kumarira abana be n’umuryango we muri rusange. Uyu avuga ko kwivuza byatumye asubira mu buzima busanzwe kuko abasha gukora imirimo inyuranye nk’abandi bose.
‘Nafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe, ngahora nirukanka ku gasozi, ndyama mu byatsi. Banjyanye mu kigonderabuzima nyuma yo kumara igihe twirukanka mu bapfumu ntacyo bitanga. Abaganga baramfashije, baramvura ndakira none ubu nkora inkweto bikamfasha gutunga umuryango wanjye.’
Mu buhamya bwe, J Baptiste akomeza avuga ko nta kato n’ihezwa akorerwa n’abari bamuzi yirukanka ku gasozi kuko ubu abanye neza n’abandi kandi na we abasha gutanga umusanzu mu kubaka imibereho ya buri munsi.
Ntibabaza Yvonne yashakanye na Sinaribonye waje kugira uburwayi bwo mu mutwe akajya akubita abantu ndetse akinisenyeraho inzu. Yvonne avuga ko umugabo we yajyanywe ku kigonderabuzima akavurwa agakira none ubu akaba ari umupapa mwiza mu rugo ku buryo anabasha kwifatanya n’abandi mu mirimo iteza urugo imbere.
Ati “Umugabo wanjye yarwaye mu mutwe, akajya atubuza amahoro, adukubita, agasenya inzu, akamenagura ibintu byo mu rugo….mbese nyine nta mahoro yaduhaga”
“Twamuvuje ku kigo nderabuzima cya Ntaruka arakira none ubu akora imirimo y’ubudozi bw’inketo muri iri tsinda bigatuma agira icyo amarira urugo kandi akaganira n’abandi bagize ibibazo nk’ibye.”
Abo twaganiriye bavuga ko kwibumbira mu matsinda akora imirimo y’amaboko byabahaye umwanya mwiza wo guhura no kuganira ku burwayi bagize bityo bikabafasha kutigunga no gutizanya imbaraga mu kongera gusubirana ubuzima busanzwe.
Kugeza ubu Umuryanga Inshuti Mu Buzima (Partners In Health) ufasha amatsinda tandukanye harimo abahinga ibihumyo, ibirayi, ibigori; abakora bakadoda inkweto, abadoda imyenda n’ibikapu ndetse hari n’aborozwa amatungo magufi, ihene n’intama.
Eugenie Uwimana, umuganga uvura indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Butaro avuga ko mu ndwara zo mu mutwe ziza ku isonga ziganjemo igicuri n’uburwayi bwo mu mutwe bweruye bukunda kugaragazwa no kwirukanka ku gasozi no guta ubwenge mu buryo bugaragarira buri wese.
Eugenie akomeza avuga ko amakimbirane mu miryango, ihungabana ry’abana bato, amateka umuntu yanyuzemo n’imyemerere ishingiye kuri za Nyabingi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’ibindi ari zimwe mu mpamvu zituma ku bitaro bya Butaro hakirwa abarwayi basaga 110 biyongera ku bandi bagera ku 2400 bagana ibigonderabuzima 19 byo mu karere ka Burera. Aha hakubiyemo abarwayi bashyashya ndetse n’abagaruka kuri gahunda bahabwa na muganga.
Imibare igaragaza ko kuva mu kwezi kwa cumi 2021 kugera mu kwa cumi 2022 mu karere ka Burera hamaze kwakira abarwayi bivuza indwara zo mu mutwe babarirwa mu 3267.
Aganira n’umunyamakuru, Eugeni Uwimana, yavuze ko guhuriza hamwe abivuza indwara zo mu mutwe n’abazikize bagakorera imirmo ibyara inyungu mu matsinda bibafasha cyane mu gukira uburwayi ndetse bikanorohera ubuyobozi n’abaterankunga kugera kuri ba bantu mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kwigira. Kugeza ubu abarwayi 1619 nibo bibumbiye mu matsinda akora imirimo y’amaboko mu mirenge itandukanye y’akarere ka Burera.
Umuryango Inshuti Mu Buzima (Partners In Health) ufasha cyane ibikorwa by’ubuvuzi mu karere ka Burera n’ahandi hatandukanye mu Rwanda no ku Isi aho wibanda cyane ku ndwara za Kanseri, Indwara zitandura, SIDA n’indwra zo mu mutwe.