KWIBUKA Dr Paul Farmer: Hatewe igiti gishushanya umurage Muganga mwiza yasigiye abatuye isi
None kuri uyu wa Gatatu 22 Gashyantare, Ibitaro bya Butaro, umuryango Inshuti Mu Buzima hamwe na Kaminuza ya UGHE bifatanyije n’abarwayi bivuriza ku bitaro bya Butaro mu kwizihiza no kwibuka Dr Paul Farmer (Muganga mwiza); akaba ariwe washinze umuryango Inshuti Mu Buzima (IMB/PIH), ibitaro bya Butaro ndetse na Kaminuza ya UGHE.

Ni umunsi waranzwe no guha impano abarwayi no kubagaburira, ibi bikaba ari bimwe mu byarangaga urukundo n’ubusabane Muganga mwiza Paul yagiriraga abarwayi by’umwihariko ababaga bababaye kurusha abandi.
Ni umuhango witabiriwe n’abakozi b’ibitaro bya Butaro, PIH na UGHE, abanyeshuri ba UGHE hamwe n’abarwayi bafatanyije gutera igiti cy'umuvumu nk'urwibutso ruhoraho rugaragaza urukundo rwa Paul Farmer ku bidukikije, aho yaharaniraga ko abarwayi bakwiye kuba ahantu heza, harimbishije ibiti n'indabo kandi bitaweho ku buryo bukwiye.

Mu butumwa bwatanzwe n’abafashe ijambo bagarutse ku bikorwa byaranze Muganga Paul Farmer wari uzwiho by’umwihariko gukunda, kwigisha no kwita kuri buri muntu wese bitewe n’icyo akeneye.
Dr Paul Farmer watabarutse kuwa 21 Gashyantare 2022 yambitswe impeta y’igihango cy’ubucuti na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amushimira uruhare n’urukundo agirira Abanyarwanda biciye mu bikorwa bye byo kwita ku buzima bwa benshi.

Dr Paul Farmer, Muganga mwiza, Iruhuko ridashira!